Kagame and Mushayidi

Arnaud kubera imirimo myinshi ntago jye mfite icyo kuvuga usibye ibi :

“La paix au Rwanda n’est pas seulement l’absence de la guerre apparemment gagnée par le régime FPR. Elle est encore et surtout une harmonie dans le corps et l’esprit de tout homme et toute femme de toute nation rwandaise. Que dire? Je ne peux m’empêcher de m’associer à tous les rwandais et à leurs amis de par le monde pour condamner le génocide rwandais inavouable qui continue à hanter les rwandais sous toutes ses formes les plus subtiles. La mémoire sélective et exclusive du 7 Avril est, pour moi,  tout sauf la raison qui ne peut l’emporter sur la passion, l’instrumentalisation et la manipulation des rwandais par le régime FPR. Devant lui, les lois sont muettes, les tribunaux se taisent. il les a réduit au silence, annéantis. Les rwandais dévorent leur colère en silence, comme à l’époque des primitifs.”

Tel est le message que peut faire circuler.

Kagame ati “Ntabwo turi kimwe rwose”. Mushayidi akamusubiza ngo “Dusa nko guhwera”. Aba bagabo bazahurira hehe?

Objet:[rwandanet] «NTA BWO TURI KIMWE RWOSE» kandi «DUSA NKO GUHWERA» ?

Banyarubuga,

Kagame arashyize agaragaje icyo atekereza ku birego by’Umucamanza Fernando Andreu Merelles w’umusipanyoli.

Nk’uko maze kubyiyumvira mu makuru y’ejo ya BBC, mu rwego rwo gusubiza ku birego biremereye we ubwe na bimwe mu byegera bye baregwa na Fernando Andreu Merelles, Perezida Kagame yatangarije abanyamakuru amagambo akurikira :
«Bibwira ko badufiteho ububasha bwose. Ni iyo mpamvu umucamanza w’umusazi yicara muli Espagne akiyemeza kurega Kagame. Aramurega iki? Hali abantu bakoze itsembabwoko hakaba n’abandi bagerageje kulihagarika. Ntabwo tuli kimwe rwose. Twe intambara twarwanye ni iyo kubohoza igihugu cyacu. Naho iyi ngirwa mucamanza kimwe n’abandi nka we, turamutse duhuye namubwira akajya kugwa i shyanga. Nta burenganzira bafite, haba ku Rwanda, jyewe ubwanjye ndetse n’undi uwo ali we wese».

Ndifuza by’umwihariko kugaruka kuri aya magambo aho Kagame agira ati:
«Hali abantu bakoze itsembabwoko hakaba n’abandi bagerageje kulihagarika. Ntabwo tuli kimwe rwose. Twe intambara twarwanye ni iyo kubohoza igihugu cyacu».

Ntawashidikanya na gato ko hari abantu bakoze itsembabwoko. Kagame ariko ntiyatura ngo avuge abo bantu abo ari bo. Icyakora we yishyira mu gipande cy’«abagerageje kurihagarika»(iryo tsembabwoko aterura ngo avuge ubwoko ubwo ari bwo).

Nubwo bigaragara ko imvugo ikarishye yakoreshejwe na Kagame igenewe ahanini kwizeza rubanda ko nta kibazo gihari, ko umutegetsi wabo nta cyo yikanga, ko badakwiye guta igihe batega amatwi «umucamanza w’umusazi n’abandi bameze nka we», hari ibibazo umuntu wese ushyira mu gaciro atabura kwibaza:

1. Itsembabwoko Kagame avuga ni irihe? Ni iryakozwe nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana mu mugoroba wo ku wa 6 mata 1994 nk’uko ryemejwe n’Umuryango w’abibumbye? Ni «iryabaye kuva ku wa 1 Ukwakira 1990 kugeza ku wa 31 Ukuboza 1994» nk’uko byemezwa n’Itegeko Nshinga rigenga Repubulika y’u Rwanda muri iki gihe mu ngingo yaryo ya 14?

2. Mu gihe Kagame yaba yarashatse kuvuga iryemejwe na ONU, hari utakwifuza kumenya uwarikongeje ahanura indege ya Habyarimana? Ese koko uwahanuye iyo ndege yaba ari umwere mu nkurikizi z’icyo gikorwa? Mbese biramutse bigaragaye ko «abagerageje kurihagarika» ari na bo barikongeje byagenda bite?
Mu gihe rero Kagame yaba yaravugaga itsembabwoko nk’uko ryemezwa n’Itegeko Nshinga, byasobanuka bite ukuntu itsembabwoko ryatangiranye n’igitero cya FPR-Inkotanyi(intambara y’ukwakira)? Tuvuge se ko itsembabwoko ryari ryaratangiye mbere noneho Inkotanyi zikaba zarashyiguwe no kuza kurihagarika? Bibaye ibyo se, twasobanura dute ukuntu itsembabwoko ritarangwaga mu ntego 8 zari zigize gahunda ya politiki ya FPR-Inkotanyi?
Ikibazo rero mbaza ni iki : «abagerageje kurihagarika» batangiye ryari?
Baragerageje barabishobora cyangwa kugeza n’ubu baracyagerageza?
Ese ubundi icyahoze cyitwa «guhagarika» cyaje guhinduka gite «kugerageza»?

3. Iyo Kagame yemeza ngo «Ntabwo turi kimwe rwose» aba avuga ba nde? Kuki asa n’ukomatanyiriza hamwe Ingabo za FPR-Inkotanyi? Yaba ashaka kuvuga ko mu kumukurikirana we ubwe n’abandi bantu 40 barimo ibyegera bye ari ugukurikirana Igisirikare cyose cya Repubulika y’u Rwanda? We n’abo bantu 40 se bashobora kuguranwa igihugu cyose?
Icyakora kandi imvugo ya «Ntituri kimwe na bo» ifite ishingiro. Bishatse gusobanura ko «twe» twatsinze tukaba turi ku butegetsi mu gihe «bo» batsinzwe bakaba baburanishwa mu nkiko.
Ikibazo : igihugu cy’ «abatsinze» n’«abatsinzwe» kirashoboka?

4. Mu gusobanura intambara yayoboye, Kagame yagize ati : «Twe intambara twarwanye ni iyo kubohoza igihugu cyacu». Yasubiza iki mu gihe abo yarwanyaga bamusubiza bati : «Twe intambara twarwanye ni iyo gutabara igihugu cyacu»?

Ku bwanjye rero, yakwitwa intambara yo «kubohoza» cyangwa se yo «gutabara» igihugu, ntibyayibuza gukorerwamo ibyaha by’intambara, iby’iterabwoba, iby’itsembabwoko n’ibindi byibasira inyokomuntu. Kandi ni ko byagenze mu Rwanda no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Ndumva kugeza ubu ntawurega Kagame icyaha cyo “kubohoza igihugu”. Ariko na we yari akwiye kwibaza ibi bikurikira:

– Abasipanyoli bari baboshye ikihe gihugu?
– Abapadiri b’abanyakanada bari baboshye ikihe gihugu?
– Abasenyeri, abapadiri n’abafurere b’i Gakurazo bari baboshye ikihe gihugu?
– Abaturage batikirijwe i Kibeho bari baboshye ikihe gihugu?

Ibibazo nk’ibi ni byinshi cyane kandi byabazwa ku mpande zombi zarwanaga.
Ingabo z’«ababohozi» si zo zonyine zatsembye abantu. Ingabo z’«abatabazi» na zo ntizasigaye inyuma cyane cyane nyuma y’ihanurwa ry’indege. Abantu batagira ingano batsembwe icyo gihe bari bahanuye iyihe ndege? Ikibazo gikomeye nsanga ari ukumenya impamvu «intambara yo kubohoza igihugu» n’«intambara yo gutabara igihugu» zahindutse intambara zo «Gutsembatsemba».

Ibi ni byo muri Partenariat-Intwari twakozeho iperereza ricukumbuye, imyanzuro yaryo tuyishyikiriza ONU. Nyamara igisubizo cy’Umunyamabanga mukuru wa FPR cyabaye «Nta cyo tuvugana namw». Bazakivugana na nde?

Déo Mushayidi

Source:Iwacu1.com
Inkuru yafunguwe inshuro: 418
Hari ibitekerezo 9 byanditswe kuri iyi nkuru
Uri kureba page ya 1 muri 1

Re:Kagame aratuka abacamanza, Mushayidi akamusubiza
Igitekerezo cya: Sindibo
Byanditswe: 03, Mata, 2008 – 06:29:15  (-0400 GMT)
Ariko se muzabivuga ryari?mwabivuze ubu bikamenyekana mukareka kubishyira mubihe bizaza?Ese wavuze ibyo bapfuye?ukareka guhisha?kuvugira mumatama nta mucyo urimo.

Re:Kagame aratuka abacamanza, Mushayidi akamusubiza
Igitekerezo cya: Turibenumwe
Byanditswe: 02, Mata, 2008 – 21:54:11  (-0400 GMT)
nimuhumure IMANA irebera imbwa ntihumbya ese mugirango byose ntibirambuye imbere yamaso yayo? umunsi byayibereye umunuko muzabona uko ihana ryayo riremeye nziko ntawe uzayihagarara imbere ngo arayirwanya.ngewe nibabarizwa ninzirakarengane zuzuye igihugo arizo rubanda rugufi.IMANA IZAZIRINDE mbabazwa nuko biza bidatoranya abo bireba ugasanga utazi ibyo aribyo abiguyemo!!! mwese muzi ibyabaye kuva 1990 byarimbuye imbaga nyamwinshi zabatutsi nabahutu,kugeza nuyumunsi.none se mubona batarazize nanubu bakizira ubusa? birakarebe kandi biragahutaza abategetsi nabakina politic bonyine maze bikareka umuturage utazi nabwacyeye bute iyo ibwami. nyabona iyaba zahinduriraga imirishyo muburyo buboneye tutongeye kumena no gutakaza amaraso yinzirakarengane.nuko mbona ariyo biri kugana.nyabona baturage muramenye ntihazagira ubashuka gufata ifuni nimihoro murarebe aho byatugejeje.muzirike umugozi umwe nkabanyarwanda. murakoze turibenumwe murabibona mute?

Re:Kagame aratuka abacamanza, Mushayidi akamusubiza
Igitekerezo cya: Mpumuza
Byanditswe: 02, Mata, 2008 – 18:19:37  (-0400 GMT)
Janetti we, Mushayidi yakubwiye ko mwenewabo ari nde? Ese icyo cyenewabo gishngiye kuki? Ni nka cya kindi cyo muei za 90, umuntu yakoraga ku izuru gusa nuko undi akibwira?!Turi muri 2008 wo gacwa we!

Naho Ubundi rero Mushayidi, analyse ni nziza. Ariko rero uragira uti “Nyamara igisubizo cy’Umunyamabanga mukuru wa FPR cyabaye «Nta cyo tuvugana namw». Bazakivugana na nde?”. Bazakivugana n’abafite ubutegetsi nkabo kuko ari nabo babubashyizeho bakaba banabubakomejeho! Ahubwo nanjye nakwibariza nanjye nakwibariza nti: nonese UN nikomeza kuvuga ko ntacyo ivugana namwe muavugana nande? Muzaruca murumire se?

Re:Kagame aratuka abacamanza, Mushayidi akamusubiza
Igitekerezo cya: Akamarimari
Byanditswe: 02, Mata, 2008 – 15:31:58  (-0400 GMT)

MUSHAYIDI DEO turagushyigikiye rwose.

Re:Kagame aratuka abacamanza, Mushayidi akamusubiza
Igitekerezo cya: Bright
Byanditswe: 02, Mata, 2008 – 12:24:51  (-0400 GMT)
kagame tuzamukiwa na NYAGASANI .
birababaje kuyoborwa n’umuntu ufite ubugome n’ubutindi bingana kuriya.ibyo mwumva ku maradio ntaho bihuriye n’ibyo akora kuko buriya aba yagerageje kwihishira bikanga.
MANA UTWUMVE.

Re:Kagame aratuka abacamanza, Mushayidi akamusubiza
Igitekerezo cya: Matabaro
Byanditswe: 02, Mata, 2008 – 10:53:56  (-0400 GMT)

Kuli Jeannette kagame

Ndabyumva uravuga ko Mushayidi ali kwandagaza mwene wabo.
Aliko byaba byiza udusobanuliye neza ku mugaragaro.
Aho RUKARABANKABA Alias Pilato uli kuvugira, mu minsi ishize aho yashyize mwene wabo nanone aliwe BIZUMUREMYI Bonaventure (Journaliste).
Ndakwibutsa neza kandi ko BIZUMUREMYI Bonaventure avuka mu bwoko bw’Abatutsi.

Re:Kagame aratuka abacamanza, Mushayidi akamusubiza
Igitekerezo cya: Jeannette kagame
Byanditswe: 02, Mata, 2008 – 10:30:11  (-0400 GMT)
Mushayidi rwose wabuze iki?
Ntushobora nibura kudohora! Ese ntiwibukako uyu urimo kwandagaza ari mwene wanyu. Sigaho wiba nkakamasa ngo kazivukamo,.

Re:Kagame aratuka abacamanza, Mushayidi akamusubiza
Igitekerezo cya: Umuhuza
Byanditswe: 02, Mata, 2008 – 10:16:21  (-0400 GMT)
Mushayidi ,

iyi ni analyse yimbitse kabisa. Ndabona ibibazo biteguye neza kandi wagerageje gushyira ku munzani ibipande byombi.
Gusa nanjye numva kubana kw`abanyarwanda mu mahoro arambye bitazoroha igihe cyose hari abakomeza kwigamba ko ari abatsinze, babyinira hejuru y`abo bita abatsinzwe, mbese bya bindi byitwa kugaraguza agati, abagaragurwa nabo bagatulia bimwe bya ” Ubuze uko agira….

Ngaho abagira ibyo bongeraho nibatubwire turusheho kunguka.

Re:Kagame aratuka abacamanza, Mushayidi akamusubiza
Igitekerezo cya: Bangamwabo
Byanditswe: 02, Mata, 2008 – 10:15:44  (-0400 GMT)
Mu mumbalize (Kagame ) niba sinior officer MICO wapfuye muri 1993 yaramwiciye kubohoza igihugu cye (Kagame) Mico se we nticyari icye?tuzamurega byinshi ni ubwo azi ko yamwishe kuko yanze kumvikana nawe umugambi mubisha Twari duhari twarasigaye tuzabivaga Kaga WARAGAKOZE

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s


%d bloggers like this: